Biragusaba kwigomwa ibiro bitanu by’umuceri, kugira ngo uzarebe umukino uzahuza Rayon na APR Fc

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira ku mukino bazahuramo n’ikipe ya APR Fc, aho itike y’amake ihagaze 5000 Frw kuzayigura kare.

Ni umukino wa shampiyona uzaba ugeze ku munsi wa 24, utegerejwe na benshi kuwa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).

Ikipe ya Rayon Sports niyo izakira uyu mukino w’ishyiraniro, aho yamaze no gutangaza uko ibiciro bihagaze kugira ngo umufana azaze kwihera ijisho.

Mu myanya y’icyubahiro ya VVIP ubu ugura itike arayigura ibihumbi 50 kimwe no k’umunsi w’umukino ni ko izaba igura.

Muri VIP ubu ni ibihumbi 20 mu gihe uzayigura ku itariki y’umukino azayigura ibihumbi 30, ahatwikiriye ubu ni ibihumbi 7 Frw mu gihe ku wa Gatandatu itike izaba ari ibihumbi 10 Frw, ahasanzwe itike yagizwe ibihumbi 5 Frw ariko tariki ya 9 Werurwe 2024, itike izaba igura ibihumbi 7 by’amafaranga y’u Rwanda.

Aya makipe yombi agiye gukina hagati yayo harimo ikinyuranyo cy’amanota 7 ashobora kuba 10 igihe APR FC yatsinda ikirarane cyayo na Etoile de l’Est kuri uyu wa kabiri.

APR FC ni iya mbere n’amanota 52, Rayon Sports ni iya kabiri ifite 45 mu gihe hasigaye imikino 7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *