Abakandida 589 nibo bahataniye imyanya 80 mu nteko nshingamategeko

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no ku myanya w’abadepite. Kuri uru rutonde ntakuka abahatanira imyanya 80 mu nteko ishingamategeko bagera kuri 589.

Uru rutonde rwashyizwe ahagaraga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika hagaragara ho abakandida 3. Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, Habineza Frank watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR ndetse na Mpayimana Philipe umukandida wigenga.

Kuri uru rutonde kandi hemejwe bidasubirwa ho abakandida 80 ku mwanya w’abadepite batanzwe na FPR Inkotanyi n’imitwe ya Politiki yifatanyije. Hemejwe kandi abakandida 54 ba PL, 59 ba PSD, 50 ba Green Party, 55 ba PDI 47 ba PS Imberakuri n’umukandida umwe wigenga. Aba bagomba guhatanira imyanya 53 y’abakandida rusange. Bivuze ko abakandida 346 aribo bahataniye imyanya 53 y’abadepite batorwa ba rusange.

Mu byiciro byihariye abagore imyanya 24 y’abagore ihataniwe n’abagore 199. Mu rubyiruko 31 bazahatanira imyanya 2 naho abafite ubumuga 13 bazahatanira umwanya umwe.

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ateganijwe taliki 14 Nyakanga ku banyarwanda baba mu mahanga na taliki 15 Nyakanga ku banyarwanda baba imbere mu gihugu.  Amatora y’ibyiciro byihariye ateganijwe kuwa 16 Nyakanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *