Gasabo: Umukozi wa RIB bamusanze yapfiriye ku muhanda

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, Nibwo mu isibo y’Ubumanzi, mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, ku nkengero z’umuhanda hagaragaye umurambo w’umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Amakuru BTN dukesha iyi nkuru ikesha bamwe mu baturage batuye muri aka gace kagaragayemo nyakwigendera byavugwaga ko yishwe anizwe, bavuga ko aya makuru yamenyekaniye nyuma yuko hari unyuze ku muhanda yarangiza agatungurwa no kubona haryamye Eric( Umukozi wa RIB) yari asanzwe azi noneho yakwitegereza agasanga yamaze gushiramo umwuka akabona gutabaza.

Uwamubonye yapfuye yavuze ko bishoboka ko yaba yishwe mu ijoro hagati kuko mbere yaho gato yari ari kunywera ahantu mu kabari.

Ati” Hari uwahanyuze abona Eric aryamye kunkengero z’umuhanda noneho yamwitegereza neza agasanga yapfuye. Yapfuye nyuma yuko yari avuye mu kabari yanyweragamo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Ntabwiko Charles, yahamije ibyay’amakuru avuga ko hataramenyekana uwaba icyihishe inyuma y’urupfu rwa Nyakwigendera kuko kizamenyekana nyuma y’iperereza ryahise ritangira.

Yagize ati “Ntaharamenyekana ikihishe inyuma y’urupfu rwe kuko haracyategerejwe ikizava mu iperereza”.

Gitifu Havuguziga kandi yaboneyeho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku bitagenda neza ndetse n’abantu batamenyerewe mu gace runaka cyangwa bakekwaho urugomo.

Umurambo wa nyakwigendera utamenyekanye amazina ye yombi n’imyirondoro ye, wahise ujyanywa mu Bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzumwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *