Safi Madiba yabonye ubwenegihugu bwa Canada

Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba, umaze igihe atuye muri Canada, yishimiye kuba yabonye ubwenegihugu bw’iki gihugu cyo ku mugabane wa Amerika ya Ruguru.

Yifashishije konti ye ya Instagram, yasohoye urupapuro rugaragaza ko yabaye umwenegihugu wa Canada, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024.

Aha yerekanye iki cyangombwa yahawe ndetse n’indi foto ari kumwe n’umuyobozi wakimushikirije.

Safi yari amaze imyaka ine n’amezi ane abarizwa muri kiriya gihugu yagiyemo muri Gashyantare 2020 agiye gusura uwari umugore we Niyonizera Judith baje gutandukana.

Kuva icyo gihe, Safi yatangiye urugendo rwo gushakisha ibyangombwa.

Abonye ubwenegihugu mu gihe aherutse gukora igitaramo yamurikiyemo Album ye ya mbere yise ’Kimwe’.

Safi Madiba wamenyekaniye mu itsinda rya Urban Boyz akaza kurivamo akayoboka inzira yo kuririmba ku giti cye, ni umwe mu bahanzi bagize igikundiro mu Rwanda kubera ijwi rye.

Azwi mu ndirimbo nka: Got it yafatanyije na Meddy, igifungo, Nisamehe, My Hero, Good Morning, Sound, ina million yakoranye na Harmonize n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *