U Rwanda rwiteguye kurwana intambara na RD Congo mugihe byaba ngombwa-Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame, yavuze ko igihugu cye “cyiteguye” kurwana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DR Congo) igihe yashotora u Rwanda, ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na France 24.
Aha Umukuru w’igihugu yabivuze ashize amanga agira ati: “Twiteguye kurwana. “Nta kintu na kimwe dutinya.”
Mu gusubiza ibirego biherutse gutangwa na mugenzi we wa Kongo, Félix Tshisekedi, avuga ko u Rwanda rutegura “itsembabwoko” mu burasirazuba bwa DRC, Perezida Kagame ashinja, ku rundi ruhande, Félix Tshisekedi kubiba ‘ingengabitekerezo ya jenoside’ mu burasirazuba bwa DRC, hibasirwa Abatutsi b’Abanyekongo.
Perezida w’u Rwanda agira ati: “Iyo ushinje abandi bantu ibyo uregwa, hari ikintu kiba kitagenda neza mu mutwe wawe.”
Paul Kagame yahakanye ko hari abasirikare b’u Rwanda ku butaka bw’umuturanyi we wa Kongo, yemeza ko hagomba kwibazwa intandaro y’iki kibazo.
Perezida Kagame, ugiye kwiyamamaza muri manda ya kane, yahakanye ibihuha byose bivugwa ku matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe ku wa 15 Nyakanga ndetse yamagana ibikomeje gutangazwa n’ibinyamakuru byishyize hamwe bigamije guharabika u Rwanda.