M23 ishobora kwihuza na Twirwaneho y’Abanyamulenge

Imitwe y’Abanye congo bavuga ikinyarwanda muri Kivu y’Amajyaruguru n’iya Majyepfo, ishobora guhuriza imbaraga hamwe, hagamijwe guhangana n’Ubutegetsi bwa DR Congo mu rwero rwo guharanira uburenganzira bwabo.

Ni ibikubiye muri raporo y’impuguke yasohotse ejo kuwa 20 Kamena 2023, igaragaza ishusho rusange ku kibazo cy’Umutekano muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi raporo, ivuga ko muri iki gihe cy’agahenge k’imirwano, M23 iri kugerageza kwihuza n’imitwe y’Abanye congo bavuga ikinyarwanda ikorera muri Kivu y’Amajyepfo.

Umwe mu mitwe yashyizwe mu majwi, ni umutwe wa Twirwaneho ugizwe n’Abanyamulenge uyobowe na Col Makanika ukaba ukorera mu misozi miremire ya Fizi-Tomwe ho muri Kivu y’Amajyepfo, aho umaze igihe uhanganye n’indi mitwe ya Mai Mai Biloze bishambuke, Mai Mai Yakutumba yiganjemo Abafurero n’Ababembe n’abandi basanzwe banga urunuka Abanyamulenge.

Iyi raporo kandi, ikomeza ivuga ko M23 ishaka gutangiza urundi rugamba muri Kivu y’Amajyapfo, akaba ariyo mpamvu yatekereje gukorana n’indi mitwe y’Abanye congo bavuga ikinyarwanda bo muri ako gace.

Ni ibibazo bahuriyeho bose yaba abo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iya majyepfo, birimo ivangura bakorwe n’andi moko atabemera nk’abenegihugu ba DR Congo, ahubwo bakwitwa Abanyamahanga bakomoka mu Rwanda byatumye benshi muri bo bahinduka impunzi mu bihugu byo mu Karere n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *