Rulindo: Ba Gitifu bane birukanywe mu mirimo yabo
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Cyinzuzi na Mbogo ndetse n’Abutugari twa Taba na Muvuno birukanywe mu mirimo, bashinjwa kutuzuza inshingano zabo neza no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite.
Mu birukanywe harimo Nzeyimana Jean Vedaste wayoboraga Umurenge wa Cyinzuzi na Ndagijimana Froduald wayoboraga Umurenge wa Mbogo ndetse na ba gitifu babiri b’utugari; Biringiramahoro Efasto w’Akagari ka Taba mu Murenge wa Rusiga na Nsengiyumva Samuel wayoboraga Akagari ka Muvumo muri Shyorongi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yemeje aya makuru, avuga ko birukanywe biturutse ku kudakora neza inshingano zabo ariko ko hari n’abakoresheje ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite.
Yagize ati “Nibyo abo bakozi birukanywe kubera amakosa yagiye agaragara mu kazi ajyanye n’ibyo bakoze mu kudakora akazi kabo neza no kwifashisha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite ariko bamwe hari amakosa bagiye basangiye, bigatera ingaruka ku nyungu rusange.”
“Ubu twarebye abakozi basanzwe bafite ubumenyi mu byo bariya bakoraga ngo babe bazikora by’agateganyo kugira ngo serivisi batangaga zikomeze zihabwe abaturage kandi turihutisha no gushaka abakozi bashya basimbura bariya muri izo nshingano.”
Yakomeje agira ati “Ubutumwa duha abakozi ni ukubakangurira ko bagomba gukora akazi kabo neza cyane ko buri mukozi aba afite inshingano n’uburyo bwo kuzikora no kubahiriza amabwiriza n’amategeko tugenderaho, ku baturage bo ntabwo bagomba kugira impungenge kuko gutanga serivisi ntabwo byahagaze, hari abakozi bandi barimo bakora izo nshingano.”
Aba banyamabanga nshingwabikorwa birukanywe mu mirimo, muri Mata 2024 bari bahawe amabaruwa abahagarika mu nshingano by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.