Tanasha Donna wabyaranye na Diamond Platnumz yageze i Kigali avuga ko azi umuhanzi umwe rukumbi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, nibwo Tanasha Donna usanzwe ari umunyamideli ubifatikanya n’ubuhanzi yaraye ageze i ku nshuro ye ya mbere.

Uyu Tanasha Donna wabyaranye na Diamond Platnumz akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yavuze ko yishimiye kugera ku butaka bw’u Rwanda ku nshuro ye ya mbere kandi ko abona ibintu byose bifite isuku n’abantu ubwabo.

Uyu mugore w’umwana umwe, aje mu Rwanda aho byitezweko azataramira abakunze ibihangano bye mu kabari gashya kitwa B Lounge gaherereye i Nyamirambo aha ni naho uyu muhanzikazi w’umushabitsi azatangirira n’ubuhanzi ku mugaragaro ashyira hanze indirimbo ye ya mbere akayiririmbira imbere y’abantu.

Tanasha warumaze iminsi utegerejwe na benshi bagera ku kibuga cy’indege bagaheba, yavuze ko habayeho kutamenya igihe yakatishirije itike y’indege gusa yisegura ku itangazamakuru ryagiye rigera ku kibuga cy’indege rikamubura.

Itangazamakuru ubwo rya mubaza nk’umwe mu bahanzi bazwi nimba hari umuhanzi nawe yaba aje mu Rwanda amuzi. Donna yavuze ko ubusanzwe azi umuhanzi w’Umunyarwanda kandi akaba ariwe akunda.

Ati “Yego urebye mu Rwanda nzi umuhanzi witwa Mike Kayihura kandi ndamukurikira cyane.”

Abajijwe nimba hari imikoranire bazagirana mbere y’uko asubira muri Kenya, uyu muhanzikazi yavuze ko ntacyashoboka kandi yizeye kuva mu Rwanda ahakoreye indirimbo.

Tanasha Donna afitanye umwana na Diamond Platnumz witwa Naseeb Junior bakunda kwita impanga ya Diamond kubera uburyo basa ndetse bakaba bagirira isabukuru y’amavuko umunsi umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *