Muruturuturu, abanyamusanze bari babukereye bajya kumva imigabo n’imigambi y’umukandida wa FPR Inkotanyi
Saa saba, i Musanze batangiye urugendo berekeza Busogo aho umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Kagame aributangirire gahunda ye yo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatandatu.
Bamwe muri aba baturage babwiye Mama Urwagasabo yari i Musanze bati: “Nazindutse ngiye gushyigikira umubyeyi wacu Paul Kagame.”
Undi ati: “Ibikorwa bye byaramutoye muri rusange.”
Bafite ibyapa byinshi ndetse na moarali idasanzwe, abanyamusanze baraye babyina bishimira kwakira bwa mbere Perezida Kagame mu rugendo rushya rwo kwiyamamaza.
Ibikorwa byo kwiyamamaza biratangira kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena. FPR ifatanyije n’andi mashyaka agera kuri atanu, baramamaza umukandida Paul Kagame wiyamamariza manda ya kane nka perezida wa repubulika.
Kuri uwo mwanya kandi Frank Habineza aramamazwa n’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, ni inshuro ya kabiri yiyamamaje kuri uyu mwanya, ubushize hari mu 2017.
Philippe Mpayimana we aziyamamaza nk’umukandida wigenga, nawe ni inshuro ya kabiri yiyamamaje.
Mu matora ya perezida aheruka mu 2017, Paul Kagame yatsinze ku majwi 98%, Mpayimana agira 0.73% naho Frank Habineza agira 0.47%.
Uretse amatora ya perezida, hateganyijwe n’amatora y’abadepite, buri shyaka ryose riziyamamaza ukwaryo rishakisha amajwi abo ryashyize ku rutonde rwaryo.