Perezida Tshisekedi yahembye ababurijemo igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwe

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Antoine Felix Tshisekedi yahaye abofisiye bakuru babiri imidali y’inyenyeri za ‘bronze’, abashimira ko bagize uruhare rukomeye mu kuburizamo igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyageragejwe tariki ya 19 Gicurasi 2024.

Itangazo ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 26 Kamena 2024 rivuga ko abagenewe imidali ari Colonel Muteteke Jim na Lieutenant Colonel Tshaka Kalambayi Dédé.

Iteka rya Perezida Tshisekedi ryasobanuye ko Col Muteteke na Lt Col Tshaka bagize ubutwari ubwo abitwaje intwaro bari bayobowe na Christian Malanga bateraga ingoro y’Umukuru w’Igihugu, bagaragaza urukundo bafitiye RDC.

Igitero cy’aba barwanyi barengaga 50 cyagabwe no mu rugo rwa Vital Kamerhe wahoze ari Minisitiri ushinzwe ubukungu, bahicira bamwe mu bapolisi barurindaga. Kamerhe ubu asigaye ari Perezida w’umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC.

Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, yatangaje ko Malanga yishwe, abandi barenga 50 batawe muri yombi. Abafashwe bose bafungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo ndetse ni na ho bari kuburanishirizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *