APR Fc na Rayon Sports zigiye kongera gucakirana muri Sitade Amahoro

Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zigiye kongera guhurira mu mukino wa gicuti kuri Stade Amahoro yamaze kuvugururwa.

Uyu mukino wagombaga guhuza APR FC na Police FC ariko amakipe yombi yaje kubyumvikanaho birangira hagaruwe Rayon Sports.

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, ku isaha ya Saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ikipe ya APR FC imaze iminsi ikora imyitozo mu gihe Rayon Sports idafite umutoza yari butangire imyitozo mu Cyumweru gitaha.

Mu mukino wari wabanje wo gusogongera Stade Amahoro wari wahuje aya makipe yombi, banganyije 0-0.

Icyakora Rayon Sports niyo yari yabonye amahirwe menshi muri uwo mukino gusa iyatera inyoni.

Kuri iyi nshuro, Rayon Sports ifite akazi kenshi kuko nta myitozo iratangira gukora mu gihe APR FC iyimazemo iminsi kandi yaguze abakinnyi benshi bakomeye.

APR FC kandi yagaruye abakinnyi yari ifite mu ikipe y’igihugu n’abanyamahanga baragaruka cyane ko batakinnye uwo mukino.

Rayon Sports yari kuzatangira imyitozo ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *