Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’Umurundi

Ikipe ya Rayon Sports bimaze kumenyekana ko yamaze kwibikaho rutahizamu utyaye ukomoka mu gihugu cy’u Burundi witwa Rukundo Abdoul Rahman.

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka, biravugwa ko Rukundo Abdoul Rahman wanyuze mu ikipe y’Amagaju yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Yakiriwe n’Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Namenye Patrick.

Ni mugihe ubusanzwe uyu rutahizamu yarategerejwe kuhagera mbere yaho ariko hakaza kubaho impinduka.

Uyu rutahizamu wabashije gutsinda ibitego 12 agatanga n’imipira icyenda yavuyemo ibitego muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda bivugwa ko yatanzweho miliyoni 20 y’u Rwanda.

Rukundo Abdoul Rahman yasinye igihe kingana n’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports.

Gikundiro ikomeje kuganira n’abandi bakinnyi benshi barimo na Omborenga Fitina kugira ngo ikomeze kwiyubaka mu buryo burambye.

Rukundo Abdoul Rahman yerekeje muri Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *