NEC yemereye Abakandida barimo kwiyamamaza gukora ibyo bikorwa ku bigo by’Amashuri

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda no kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, bemerewe gukorera ibikorwa byo kwiyamamaza mu bibuga by’ibigo by’amashuri mu gihe abanyeshuri batarimo kwiga.

Ni icyemezo cyafashwe na NEC nyuma yo kugaragara ko hari uturere dufite ahantu hake ho kwiyamamariza.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko hashingiwe ku mabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora No 001/24 yo kuwa 19/2/2024 agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’Ay’Abadepite yo mu mwaka 2024, mu ngingo yayo ya 73.

NEC itangaje ibi mugihe mu minsi mike hatangijwe ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bazavamo uzayobora u Rwanda hirya no hino mu gihugu, hari ahamaze kuburira ubuzima ku baturage bamwe baba bitabiriye ibyo bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *