Rubavu: Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri wafashwe yibye ibiryo by’Abanyeshuri yatawe muri yombi

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza ya Basa, mu karere ka Rubavu akurikinweho kwiba ibiryo by’abanyeshuri.

Uyu muyobozi w’iri shuri ryo mu kagari ka Basa, umurenge wa Rugerero wo mu karere ka Rubavu ngo yafatanywe ibyo kurya byagenewe abana ku ishuri yapakiye imodoka.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu yemereye aya makuru umunyamakuru wa Radio&TV10.

Aho yagize aya makuru, ati ’’ayo makuru niyo rwose.’’

Kwiba cyangwa kunyereza ibiryo by’ abanyeshuri bisigaye muri za stocks ngo biri gukorwa henshi ku mashuri kuko abanyeshuri bagiye gutaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *