Paul Kagame yijeje abaturage b’i Karongi ko umuhanda ubahuza na Muhanga ugiye gukorwa vuba
Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yijeje abaturage b’i Karongi ko umuhanda Muhanga-Karongi umaze igihe warangiritse ugiye gusanwa mu gihe cya vuba.
Yabibabwiye kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere ku kibuga cya Mbonwa mu Karere ka Karongi ahari hateraniye abanyamuryango barenga ibihumbi 170.
Ati “Hanyuma hari umuhanda uva muri ibi bice ugenda ukagera za Muhanga. Ntabwo nishimye cyane, ikibazo gihari cyakabaye cyarakemutse kera ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka byanze bikunze. Aho tuvugiye aha abo mbwira barumva.”
Karongi na Rutsiro nk’uduce turimo ubukerarugendo bushingiye ku kiyaga cya Kivu, Chairman wa FPR INKOTANYI, yavuze ko amahoteli azakomeza gutezwa imbere.
Ati “Ayo mahoteli rero turashaka ko yubakwa akaba menshi kandi akaba meza. Ntabwo twifuza gukora gusa, twifuza no gukora imirimo inoze, ibintu byose bikaba byiza.”
Kimwe mu bibangamira abagenderera Akarere ka Karongi na Rutsiro baciye mu muhanda Muhanga-Karongi, binubira uburyo wangiritse cyane kubera gusaza, aho bamwe badatinya kuwugereranya n’igisoro.
Imirimo yo kuwusana yaratangiye ariko igenda gahoro. Paul Kagame yavuze ko uwo muhanda ugomba kubakwa vuba kuko kuba udakoze neza ari igihombo ku gihugu.
Ati “Ntabwo nishimye cyane kubera ko ikibazo numvise gihari gikwiriye kuba cyarakemutse kera ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka byanze bikunze. Aho tuvugiye aha abo mbwira barumva.”
Perezida Kagame yavuze ko imihanda, amashuri, amavuriro, amazi, amashanyarazi n’ibindi byavuzwe ko byakozwe bashaka kubyongera. Ati: “Turashaka ibirenze, turashaka kubyongera.”
Paul Kagame, yasabye kandi abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya Kongo gutaha iwabo kuko bazakirwa neza, bakanubakirwa.
Paul Kagame yababwiye ko nibamutora ku wa 15 Nyakanga, muri Manda ye izarangwa n’umuvuduko wo gukora ibindi byinshi kandi byiza.
Yabasezeranyije gusana umuhanda ubahuza n’Akarere ka Muhanga ndetse no kongera ibindi bikorwaremezo bitandukanye.
Yasobanuye ko mu 1996 yageze mu Burengerazuba bw’u Rwanda, asanga hari Abanyarwanda bari muri Congo, ni bwo kubwira ubuyobozi bwa Congo ko ashaka ko bataha, kandi ko byagezweho, hasigarayo bake bashakaga guhungabanya umutekano.
Ati “Ndibuka, bimaze kuba kera, ngira ngo byari mu 1996. Hari ubwo naje hano, nsanga igice kimwe cy’Abanyarwanda kiri hano, ikindi kiri hakurya y’amazi muri Congo. Hanyuma mu byo nababwiye icyo gihe, narababwiye ngo abo Banyarwanda bari hakurya turashaka ko bataha, kandi ko bataha ku neza. Kandi koko twarabacyuye, baratashye ndetse hataha benshi, bakeya bashakaga gutera ibibazo basigarayo, bamwe muri bo wenda baracyariyo cyangwa bagiye ahandi.
Kagame yatangaje ko Abanyarwanda bakiri muri RDC bazaza ku neza, kandi ko u Rwanda ruzabakira neza, rubatuze nk’Abanyarwanda, bubake igihugu. Ati “Bazaza kandi bazaza ku neza, tunabakire, tubatuze nk’Abanyarwanda, bikorere ibyo bashaka gukora.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi yabwiye abateraniye i Karongi ko nyuma yo kugera ku mutekano, hakurikiyeho kubaka inzego z’igihugu n’ubuyobozi bukora neza, bugendera ku mahame y’Umuryango n’u Rwanda rushya.
Ati “Hanyuma ikindi, kuva ku mutekano ni ukubaka ubuyobozi bw’inzego kandi ubuyobozi bukora neza, buyobora neza, bugendera ku mahame ya FPR n’ay’u Rwanda rushya, na FPR n’abo bafatanyije kugira ngo tugeze u Rwanda kure. Kuyobora neza ni ukuvuga ngo umuturage w’u Rwanda ikimugenewe kigomba kumugeraho, agomba kukibona. Mu buyobozi bwiza ntabwo habamo abayobozi bafata ibigenewe abaturage ngo babigire ibyabo. Ibyo turabirwanya, mukwiriye kubirwanya namwe mukabyanga.”