“Ubu noneho nta rwitwazo, dukwiriye kuzaba mu beza ku Mugabane wacu.” Perezida Kagame afungura ku mugaragaro sitade Amahoro
Perezida Paul Kagame wari kumwe na Patrice Motsepe wa CAF bafunguye Sitade Amahoro ku mugaragaro nyuma yo kuvugururwa igakurwa ku kwakira abantu 25000 ikagera kuri 45000 ndetse igahabwa n’ubwiza.
Nyuma yo kuzenguruka iyi sitade, bahise berekeje mu kibuga ahari amakipe ya APR FC na Police FC yakinnye kuri uyu munsi wo kuyifungura.
Abari muri Stade Amahoro nshya bumvikanye bagira bati “Ni wowe, ni wowe” mu rwego rwo gushimira Perezida Kagame wubatse iki gikorwaremezo.
Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Dr Patrice Motsepe, yagize ati “Muraho Kigali, muraho Kigali! Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk’Abanyarwanda, twe nk’Abanyafurika dukwiye guterwa ishema, tugashimira Perezida Kagame kuba yaraduhaye Stade nk’iyi.”
“Ubutaha ninza hano ndashaka kureba ikipe y’u Rwanda ikina n’ikipe nziza zo ku Mugabane wa Afurika. Reka nsoze mvuga ko ukurikije impano zihari n’uburyo bwo kuzamura impano rwose u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzaba imwe mu makipe meza ku Mugabane wa Afurika.”
Perezida Kagame yabanje gushimira Abanyarwanda bitabiriye itahwa ry’iyi Stade Amahoro nshya, avuga ko Perezida wa CAF n’uwa FIFA ari bo batumye u Rwanda ruyubaka.
Yakomeje asaba abakiri bato ko nta rwitwazo bakwiye gukora cyane bakagera kure mu mupira w’amaguru n’indi mikino.
Ati “Mbere na mbere reka nshimira umuvandimwe Patrice Motsepe wa CAF hamwe n’undi muvandimwe, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uko ari babiri ni bo batumye twubaka igikorwaremezo cya siporo nk’iki. Bakoze byinshi mu gushyigikira u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika kugira ngo hazamuke urwego rwa ruhago Nyafurika ku bibuga nk’ibi, abana ba Afurika babone aho bazamukira n’aho batoreza impano ikomeye dufite ku mugabane wacu.”
“Mu by’ukuri, ibi bizatuma tuzamura impano nyinshi mu gihugu cyacu aho kuzikura hanze buri gihe. Abantu bazakomeza bajye aho bashaka kujya, ariko na hano hari icyo tuzaba tugezeho bitewe n’ibyo dushaka gukora. Mwese ndashaka kubashimira ku bw’uyu munsi, umunsi ukomeye ku Rwanda no ku mupira w’amaguru kandi tuzakora n’ibindi byiza kurushaho.”
Yakomeje avuga ko ubu nta rwitwazo rukwiye kubaho ku bakiri bato.
Ati “Ubu nta rwitwazo. Tugomba gukora cyane, tugomba gukora neza, ku buryo tubarwa mu beza ku Mugabane wacu.”
Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, iheruka kwemerwa na CAF nk’ikibuga gifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanya y’amarushanwa atandukanye arimo n’aya FIFA.