Umunyarwanda agiye gukina imikino ya UEFA Europa League

Myugariro Mutsinzi Ange agiye kuba Umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina imikino y’irushanwa rya UEFA Europa League nyuma y’uko ikipe ye ya Zira FK yo muri Azerbaijan imushyize ku rutonde rw’abagomba kugikina iryo rushanwa.

Umunyarwanda waheruka gukina irushanwa rya UEFA Europa League, ni nyakwigendera, Ndikumana Hamad Katauti wakiniraga ikipe ya AEL Limassol yo mu Bugereki.

Mutsinzi Ange myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi Zira FK izifashisha mu mikino yo gushaka itike yo gukina irushanwa rya UEFA Europa League rihuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo ku Mugabane w’i Burayi.

Myugariro Mutsinzi Ange aherutse kwerekeza muri Zira FK avuye FK Jevy yo muri Norvège. Aho yahise ahabwa na nimero gatatu [3] muri iyi kipe ye nshya izajya imuranga ari mu kibuga.

Ni imikino yo gushaka itike yo gukina irushanwa rya UEFA Europa League izatangira no kuri uyu wa Kane aho ikipe ya Zira FK ya Mutsinzi Ange irahura na Fc Sheriff ku isaha ya Saa Moya z’umugoroba.

Mugihe barenga iri jonjora ry’ibanze nibwo iyi kipe yakina imikino ibarizwamo amakipe nka Manchester United n’andi akomeye.

Mutsinzi Ange yaciye mu makipe arimo AS Muhanga, Rayon Sports, APR FC na CD Trofense yo mu gihugu cya Portugal.

Urutonde rw’abakinnyi Zira FK izifashisha mu irushanwa rya UEFA Europa League
Mutsinzi Ange agiye kuzakina imikino y’irushanwa rya UEFA Europa League ku nshuro ye ya mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *