Umunyezamu Ntwali Fiacre yerekeje muri Kaizer Chiefs ku kayabo

Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yamaze kwemeza nk’umukinnyi w’ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo aguzwe arenga miliyoni 400 Frw.

Amakuru amwerekeza muri Kaizer Chiefs, Fiacre warumaze igihe mu ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024.

Ntwali Fiacre yasinyishijwe imyaka itatu muri Kaizer Chiefs, aho yahise ashimira abakinnyi bose n’abayobozi babanye mu ikipe ya TS Galaxy.

Ni mu butumwa bw’amashusho yanyujije ku rubuga rwa Instagram ye, bugaragaza ibihe byiza yagiriye ubwo yabarizwaga muri TS Galaxy, ari nako atanga ubutumwa bishimira ubuyobozi bw’ikipe n’abakinnyi bakinanye ndetse n’abafana muri rusange.

Ntwali Fiacre ni umwe mu banyezamu b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ umaze iminsi ayoboye kubera ubuhanga amaze kugaragaza.

Umunyezamu Ntwali Fiacre azajya ahembwa umushahara miliyoni 15 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *