Amerika ishobora guhagarika gufasha Ukraine-Antony Blinken

Antony Blinken, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, yatangaje ko igihugu cye gishobora guhagarika ubufasha bwageneraga Ukraine.

Ubwo Blinken yari mu Nama y’Umutekano ya ’Aspen Security Forum’ i Washington DC tariki ya 18 Nyakanga 2024, yasobanuye ko ubu bufasha bushobora guhagarara mu gihe Donald Trump yasimbura Perezida Joe Biden ku butegetsi.

Uyu muyobozi yasobanuye ko nubwo ubutegetsi bwa Trump bwahagarika ubu bufasha, ibindi bihugu by’inshuti za Amerika bizakomeza gufasha Ukraine guhangana n’u Burusiya bwayishojeho intambara.

Blinken yagize ati “Ntekereza ko kubuhagarika bishoboka. Ariko icyiza ni uko dufite ibindi bihugu 20 bizakomeza gufasha Ukraine, kandi bishobora kugera muri 30. Hari gahunda y’igihe kirekire kuri Ukraine.”

Nubwo bimeze bityo, Blinken yibukije amasezerano y’umutekano aheruka gusinywa hagati ya Amerika na Ukraine, aca amarenga ko Trump ashobora kwemera kuyashyira mu bikorwa.

Amatora ya Perezida wa Amerika ateganyijwe mu Ugushyingo 2024. Trump yavuze kenshi ko afite uburyo yahagarikamo intambara ya Ukraine n’u Burusiya mu gihe yajya ku butegetsi, ariko ntabwo yabusobanuye.

Trump kandi ni umwe mu banyapolitiki bakomeye banenze gahunda ya Perezida Biden yo gukomeza guha Ukraine inkunga ifite agaciro k’amafaranga menshi, agaragaza ko nta wundi musaruro izatanga, keretse kwenyegeza iyi ntambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *