APR Fc yasubije umukinnyi yari yarakuye muri Kiyovu Sports

Umukinnyi w’umupira w’amaguru Rwabuhihi Placide wakinira ikipe ya APR Fc yasubiye muri Kiyovu Sports yari yaravuyemo mbere yo kwerekeza mu ikipe y’Ingabo.

Rwabuhihi Placide yaramaze imyaka igera kuri ine mu ikipe ya APR Fc, Kiyovu Sports yahisemo kumwisubiza.

Uyu mukinnyi yasubiye muri Kiyovu Sports yubakiyemo izina nyuma y’uko atandukanye na APR FC.

APR Fc yahisemo kurekura, uyu mukinnyi nyuma y’uko amasezerano yarayifite arangiye.

Placide yasubiye muri Kiyovu Sports ahita asinya amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yambara umweru n’icyatsi.

Nyuma yo gusanga Kiyovu Sports yujuje ibyangombwa bisabwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), iyi kipe iratangira imyitozo kuri uyu wa Mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *