Umuraperi Chino XL yitabye Imana

Umuraperi w’Umunyamerika Chino XL yapfuye ku myaka 50 y’amavuko.

Ku cyumweru, tariki ya 28 Nyakanga, umukinnyi w’umuziki akaba n’umukinnyi wa filime Derek Emmanuel Barbosa wamamaye nka Chino XL, yitabye Imana.

Ni urupfu rw’amayobera kuko kugeza n’ubu nta makuru aratangazwa.

Kuri uyu wa kabiri, itangazo ryashyizwe ku rubuga rwemewe rw’uyu muraperi rwemeje aya makuru. Ryagira riti: “Umuryango wa Derek Keith Barbosa, uzwi ku izina rya Chino XL, wababajwe no gutanga amakuru y’urupfu rwe.

Bagize ati “Chino yapfuye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, tariki ya 28 Nyakanga 2024 mu rugo. Yari afite imyaka 50. Chino asigaranye abana be, Chynna, Bella, Lyric, na Kiyana; umuhungu we Shawn; abuzukuru be Emmy, Emery, Chris, Luis, na Dyani, nyina, Carole, n’uwahoze ari umukunzi we Stephanie.”

Chino XL yamenyekanye cyane mu myaka hagati ya za 90 ubwo yashyiraga alubumu ye ya mbere, aho mu 1996 yashyize hanze iyitwa ‘Here to Save You All’, yari iriho indirimbo yakunzwe cyane yitwa Kreep. Yakurikiye alubumu ye yasohoye mu 2001 ‘I told you so’, mu 2006 ashyira hanze iyitwa ‘Poison Pen’ niyo yashyize hanze mu mwaka 2012 yise ‘The Black Rosary’.

Umuraperi Chino XL yitabye Imana ku myaka 50

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *