U Rwanda na RD Congo bemeranyije agahenge

Mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola byahuje u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byarangiye impande zombi zemeranyije agahenge.

Ni ibiganiro ku ruhande rw’u Rwanda byari bihagarariwemo n’intumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe iza RDC zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Wagner.

Aha kandi byanitabiriwe n’Umukuru w’igihugu cya Angola João Lourenço usanzwe ari umuhuza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Thérèse Wagner, Perezida wa Angola João Lourenço na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe

Impande zombi zemeranyije ko aka gahenge kazatangira kuva kuya 4 Kanama 2024.

Ibi biganiro bije bikurikira ibyari byabanje guhuza abari mu rwego rwa dipolomasi ku munsi ubanziriza iyemezwa ry’ishyirwa mu bikorwa bya ko gahenge.

Mu butumwa banyujije ku rukuta rwa X (Twitter) Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC, yavuze ko “guhera ku wa 4 Kanama muri RDC hazaba agahenge. Icyemezo cyafatiwe i Luanda uyu munsi mu nama yo ku rwego rwa ba Minisitiri hagati ya RDC n’u Rwanda, ku buhuza bwa Angola.”

Ibi kandi byanemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola na yo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X.

Biteganyijwe ko Komisiyo ishinzwe kugenzura ibibera mu burasirazuba bwa RDC izongererwa ubushobozi mu rwego rwo kugenzura ko agahenge kazubahirizwa.

Aka gahenge gashya kariyongera ku kamaze ibyumweru bigera kuri bine gatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni agahenge icyakora katubahirijwe uko bikwiye, kuko imirwano hagati y’ingabo za Leta ya RDC n’inyeshyamba za M23 ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda yumvikanye mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imirwano buri ruhande rwagiye rushinja urundi gushoza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe arikumwe na Perezida wa Angola João Lourenço

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *