Perezida wa Angola Lourenço yahuje mu biganiro Kagame na Tshisekedi
Kuri uyu wa Kane, tariki 1 Kanama 2024, Perezida wa Angola João Lourenço yahuje mu biganiro byabereye kuri telefoni Kagame na Tshisekedi.
Perezidansi ya Angola yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku ngingo yerekeyeye “guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa RDC” iheruka gufatirwa i Luanda muri Angola, ahaheruka guhurira abakuru ba dipolomasi y’ibihugu by’u Rwanda na RDC.
Perezidansi ya Angola ntiyigeze isobanura birambuye ibyo ba Perezida Lourenço na Kagame baganiriyeho kuri iyi ngingo.
Luanda icyakora ivuga ko ejo bundi hashize (ku wa Gatatu) Perezida Lourenço yanahamagaye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa RDC bakaganira kuri iriya ngingo.
Inama ya Luanda yo ku wa Kabiri w’iki cyumweru yabaye nyuma y’uko hagati ya Gashyantare na Werurwe uyu mwaka Perezida Lourenço yari yakiriye i Luanda ba Perezida Tshisekedi na Kagame, mu biganiro byari bigamije gushaka uko amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC yahoshwa.
Aha muri Congo hamaze imyaka irenga ibiri n’igice habera imirwano ikomeye isakiranya ihuriro ry’ingabo za Leta ndetse n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Izi nyeshyamba ku wa Kane zatangaje ko zitarebwa n’umwanzuro wo guhagarika imirwano uheruka gufatirwa imirwano, kuko inama yawufatiyemo zitigeze ziyitabira.