Nicolas Pepe wabaye umukinnyi wa Arsenal yasinyiye ikipe yo muri Espagne

Umwe mu bakinnyi bigeze guhenda asinyira ikipe ya Arsenal Fc yo mu Bwongereza, Nicolas Pepe yamaze kwerekeza muri Villarreal ibarizwa muri Espagne.

Nicolas ukina asatira izamu ariko aca ku ruhande, yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Villarreal ikina icyiciro cya mbere mu gihugu cya Espagne (La Liga).

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko asinyiye ikipe ya Villarreal avuye mu ikipe ya Trabzonspor ikina shampiyona ya Turikiya.

Pepe yasinyiye ikipe ya Villarreal CF yo muri Espagne

Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ikipe ya Villarreal bagize bati “Villarreal yamaze kumvikana na Nicolas Pepe w’umunyama-Cote d’Ivoire ariko wavukiye mu Bufaransa ku masezerano yo gukinira ikipe yambara umuhondo mugihe cy’imyaka ibiri izamugeza mu mpeshyi y’umwaka 2026.”

Nicolas Pepe yaguzwe na Arsenal imutanzeho akayabo ka miliyoni 72 z’ama-pound bamukura muri Lille yo mu Bufaransa mu mwaka 2019, mu myaka ine yamaze akinira kuri Emirates, yatsinze ibitego 27 mu mikino 112 mbere yuko amasezerano ye arangira mu mpeshyi ishize. Nyuma yo gutizwa muri Nice mugihe cya 2022/23, yaje kujya kwerekeza muri Trabzonspor nyuma y’uko muri Nzeri amasezerano ye yararangiye.

Uyu mukinnyi winjiye mu ikipe ya Gunners iyobowe na Unai Emery, yagize uruhare rukomeye bwa mbere akinira kuri Emirates, atsinda ibitego bitanu gusa atanga imipira itandatu yabyaye ibitego mu mikino 31 yakinnye. Amahirwe ye yo gukomeza gukina yahindutse ubwo Mikel Arteta yatangiraga, kuyitoza gusa Pepe yaje kongera kwigaragaza muri saison ye ya kabiri.

Nicolas Pepe yerekeje muri shampiyona ya La Liga

Mu mwaka 2020/21, Pepe yaje kubasha gutsinda ibitego 16, atanga imipira itanu yavuyemo ibitego aho yahise aba umukinnyi wa kabiri warutsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino nyuma ya Alexandre Lacazette watsinze ibitego 17. Gusa nyuma byaje kugaragara ko uyu mukinnyi atarakunzwe n’abakunzi ba Arsenal kugeza ubwo atongeye guhabwa umwanya wo kwigaragaza.

Mu mwaka wa 2019, Nicolas Pepe yabaye umukinnyi waguzwe ahenze na miliyoni 72 z’ama-pound ubwo yagurwaga n’ikipe ya Arsenal imukuye muri Lille, agahigo kaje gukurwaho na Declan Rice waguzwe na West Ham kuri miliyoni 105 z’ama-pound.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *