Gakenke: Abantu 2 baguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro

Amakuru aravuga ko kuwa Kane tariki 8 Kanama 2024, abantu babiri bapfiriye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

Aba bantu baguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Murenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke.

Ubuyobozi bw’akarere nabwo bwemeje aya makuru ko ari impamo ndetse buvuga ko urupfu rwa ba nyakwigendera rwatewe n’uko babuze umwuka ubwo bari muri icyo gikorwa cy’ubucukuzi.

Ba nyakwigendera bakomokaga mu Karere ka Muhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *