Pepe yasezeye gukina ruhago

Umunya-Portugal Kepler Laveran de Lima Ferreira wamenyekanye nka Pepe mu makipe akomeye nka Real Madrid na FC Porto yasezeye gukina ruhago ku myaka 41, nyuma y’imyaka 23 akina nka myugariro.

Pepe yabaye umukinnyi ukuze wakinnye imikino y’Igikombe cy’u Burayi mu mateka, umukino we wa nyuma ni uwo Portugal yatsinzwemo n’u Bufaransa muri Euro 2024 kuri penaliti muri 1/4.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Pepe yashimiye abamufashije mu rugendo rwe rwo gukina aho yifashishije amashusho y’iminota 33. 

Ati “Ndashimira abaperezida bose bangiriye icyizere kugira ngo mbashe gukora akazi kanjye. Ndashimira kandi buri wese wanshyigikiye.”

Pepe yari mu ikipe y’igihugu ya Portigal yatwaye Euro 2016 yafashije kandi Real Madrid kwegukana Champions League eshatu ndetse na La Liga eshatu mu myaka 10 yayimazemo.

Mu mwaka ushize, yabaye umukinnyi ukuze watsinze igitego muri Champions League ubwo yatsindiraga FC Porto ikina na Antwerp mu matsinda.

Mu mwaka ushize, yabaye umukinnyi ukuze watsinze igitego muri Champions League ubwo yatsindiraga FC Porto ikina na Antwerp mu matsinda.

Pepe yasezeye gukina ruhago

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *