Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar

Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024, Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar.

Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Hamad i Doha, yakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe protocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ibrahim bin Yousif Fakhro.

Abandi bayobozi bamwakiriye harimo Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Al Shahwani ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Qatar, Igor Marara Kainamura.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano usanzwe w’ibihugu byombi.

Icyo wamenya kuri Qatar ni igihugu gikungahaye kuri peteroli ndetse no kugira umwimemere wa gaz nyinshi.

Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame azaguhura n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, aho ibiganiro byabo n’ubundi bizakwibanda ku mubano w’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *