Perezida Capt. Ibrahim Traore yongeye gusimbuka Coup d’etat

Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré, ku wa Kabiri w’iki cyumweru yatangaje ko inzego z’umutekano z’igihugu cye ziheruka kuburizamo umugambi wa coup d’état, zinata muri yombi abashakaga kumuhirika ku butegetsi.

Traoré yabigarutseho ubwo yari mu muhango wa gisirikare wo kuzamura amabendera (flag-raising ceremony) wabereye ku ngoro ye.

Uyu musirikare yemeje amakuru avuga ko mu byumweru bishize hari abashatse kumuhirika ku butegetsi, asobanura ko uwo mugambi ugamije guhungabanya umutekano utagizwe gusa n’intambara y’itumanaho rigizwe no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma; ko ahubwo unagizwe n’intambara ishingiye ku bukungu, gahunda yo kwica abantu bamwe bakomeye ndetse n’iyo kugaba ibitero ku nzego za gisirikare n’iz’umutekano.

Yagize ati: “Tumaze igihe dukurikiranira hafi uko umugambi wabo ugenda, ndetse igitero cya nyuma birashoboka ko cyari kigizwe no kwifashisha bamwe mu bantu bo mu nzego zacu. Ibintu twashoboye kubikumira”.

Coup d’état iheruka gupfuba muri Burkina Faso ni iya 16 yageragejwe muri iki gihugu kuva Capitaine Traoré yafata ubutegetsi yagiyeho akoze coup d’état muri Nzeri 2022.

Itangazo riheruka gusohorwa na Perezidansi ya Burkina Faso rivuga ko hari abantu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri uriya mugambi.

Abafashwe barimo abakozi b’inzego z’umutekano bakoranaga na bamwe mu bantu bo hanze y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *