Amateka y’ingenzi yaranze tariki 1 Nyakanga umunsi w’ubwigenge bw’u Rwanda n’u Burundi

Tariki ya 1 Nyakanga, ni umunsi wa 182 w’umwaka. Iminsi 183 ngo umwaka wa 2023 urangire. Kuri iyi tariki nibwo u Rwanda n’u Burundi bwahawe ubwigenge. Ku ruhande rw’u Rwanda Gregoire Kayibanda (uri ku ifoto) wahaye Perezida wa mbere w’u Rwanda watowe n’abaturage ni umwe mu baharaniye ko u Rwanda rwigenga.

1962: U Rwanda n’u Burundi byabonye ubwigenge mu gihe byari bikoronijwe n’u Bubiligi.

Mu Rwanda twibuka ubwigenge bwapfuye | IGIHE

Dusubije amaso inyuma ho gato ku itariki ya 25 Nzeri 1961, mu Rwanda habayeho kamarampaka ngo hatorwe niba u Rwanda rwaba repubulika cyangwa se rugakomeza kuba ubwami, ku bwiganze hatoweko habaho repubulika. Inteko nshingamategeko yahise itora ko Kayibanda aba Ministri w’intebe naho Mbonyumutwa agirwa President w’iyo guverinema y’inzibacyuho.

Hagati y’umwaka w’1961 n’1962, impunzi z’abatutsi bari barahejwe mu gihugu zagabaga ibitero bitandukanye baba mu bihugu bituranyi by’u Rwanda Ingabo z’abahutu zari mu Rwanda zabasubizaga inyuma zinafashwa n’ubutegetsi nkoloni, ibi byatumye abantu ibihumbi n’ibihumbi bahasiga ubuzima.

Hari ku itariki ya 01 ukwezi kwa Nyakanga 1962, Ububiligi n’indorerezi z’umuryango w’abibumbye batanga ubwigenge bwuzuye ku Rwanda n’ uburundi, republic y’u Rwanda iyoborwa n’ishyaka MDR-Parmehutu, riniharira ubuyobozi bwose bw’ u Rwanda. Imyaka ibaye 55 u Rwanda rwigenga, rugiye mu mubare w’Ibihugu byigenga. Kwigenga k’ u Rwanda bivuga ko Nta muntu ugomba kuruvogera yaba ava i mahanga cyangwa se umwenegihugu wakwibeshya ko yakwigarurira byose ngo arutegeke nk’aho rutagira banyirarwo.

Ubundi ubwigenge bw’igihugu ni ukwibohora kikava ku ngoyi n’agacinyizo k’umunyamahanga cyangwa agatsiko kaba kagikandamije, maze abenegihugu bakisanzura iwabo.

Impamvu u Rwanda rutizihiza umunsi w'Ubwigenge mu birori | IGIHE

Ni ukugira ubusugire n’ubwigenge busesuye, maze igihugu kikayoborwa na benecyo kandi atari bamwe bakandamiza abaturage bagasigara batunzwe no kurya imitsi ya rubanda ; si ukureba ibyiza n’ubukungu bukirimo ngo wirengagize abagituye, amateka yabo, umuco wabo n’imibereho yabo.

Ni Umunsi W’ubwigenge mu Rwanda no mu Burundi, Naho kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Aaron.

1618: Ferdinand II yambitswe ikamba ryo kuba umwami w’ubwami bwa Hongrie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *