Uganda: Imibare y’abahitanywe n’inkangu yatenguye ikimoteri cy’imyanda ikomeje kwiyongera
Polisi y’Igihugu cya Uganda yavuze ko umubare w’abahitanwe n’inkangu yabereye ahantu hari ikimoteri kinini cy’imyanda mu murwa mukuru i Kampala, wageze ku bantu 21, mu gihe abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha abarokotse.
Nyuma y’imvura idasanzwe imaze ibyumweru igwa, ikirundo kinini cy’imyanda ahari ikimoteri rukumbi cy’imyanda cy’umujyi cyatenguwe n’imvura ikaze ku wa Gatanu, gisenya kandi gitwikira amazu amwe n’amwe akegereye.
Perezida Yoweri Museveni mu ijambo rye yatangaje ko yategetse Minisitiri w’Intebe guhuza ibikorwa byo kwimura abatuye hafi y’iki kimoteri cy’imyanda.
Ubugenzuzi bwa Guverinoma bwatangaje kuri X, ko bwatangiye kandi iperereza ku cyateye iyi nkangu kandi ko buzafatira ibyemezo abayobozi bose bazasangwa bararangaye.
Nibura abantu 14 bararokowe kugeza ubu, aho Umuvugizi wa Polisi, Patrick Onyango, akomeza avuga ko abandi bashobora kuba bakiri munsi y’ubutaka ariko umubare ukaba utazwi.
Croix-Rouge yavuze ko hashyizweho amahema y’abimuwe n’iyi nkangu.
Ahantu hajugunywa imyanda hazwi ku izina rya Kiteezi, hamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo,hajugunywa imyanda ya Kampala kandi yari yarahindutse umusozi munini. Abaturage kuva kera binubira iyo myanda ishobora kwangiza ibidukikije kandi ikabangamira abaturage.
Umuhate w’ubuyobozi bw’umujyi wo gushaka ikindi kibanza cyo kujya bajugunyamo imyanda umaze imyaka myinshi ntacyo urageraho.