Hakim Sahabo ntiyahamagawe mu ‘Amavubi’ azakina ijonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika
Hakim Sahabo ntari mu bakinnyi bazakina imikino ibiri u Rwanda mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika iteganyijwe kuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2024 kubera imvune.
Ni imikino u Rwanda ruzahuramo na Libya tariki 4 Nzeri 2024, ndetse na Nigeria bakina tariki 10 Nzeri 2024.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w’imyaka 19 ntiyagaragaye mu bakinnyi 36 umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Torsten Spittler yahamagaye azatoranyamo abo azifashisha muri iy’imikino yombi.
Sahabo wagize imvune yo mu ivi, kugeza ubu ntaragaragara mu kibuga muri Standard Liege ikina mu cyiciro cya mbere muri Jupiler Pro League Shampiyona y’u Bubiligi.
Sahabo ni umukinnyi wagiye ugira uruhare rukomeye mu mikino u Rwanda rwagiye rukina mu minsi yashize.
Mu bakinnyi umutoza w’igihugu yahamagaye harimo 24 bakina imbere muri Shampiyona y’u Rwanda.
Ni mugihe biteganyijwe ko Amavubi azatangira umwiherero tariki ya 26 Kanama 2024.