Igitaramo cya Fally Ipupa cyagombaga kubera i Goma cyahagaritswe igitaraganya

Igitaramo cy’umuhanzi mpuzamahanga Fally Ipupa, cyari giteganijwe kuri uyu wa gatanu, tariki ya 16 Kanama mu mujyi wa Goma mu gace ka Ihusi (Amajyaruguru ya Kivu), nticyabaye nyuma y’uko aho cyari kubera humvikanye urufaya rw’amasasu.

Abashyirwa mu majwi kuba batumye igitaramo kitaba, ni abiswe aba ’Gomatraciens’. Impamvu ngo ni uko igiciro cy’itike cyari gihanitse kuri bamwe aho itike ya macye yashyizwe ku 300$ mu gihe iya VIP izaba igura 1200$. Gusa ku rundi ruhande hari abavuga ko hari abatashakaga ko kiba mu rwego rwo kutizera umutekano.

Amakuru atangazwa na Media Congo, atangazwa na avuga ko mbere y’ayo masasu yumvikanye, abari bakitabiriye bari bamaze kwitega ko uyu muhanzi aza nta kabuza ndetse batangiye no kugura ibyo kunywa ari nako abavanzi b’imiziki babasusurutsa ariko batungurwa no kumva urusaku rw’amasasu bakizwa n’amaguru.

Muri Gicurasi ubwo Fally Ipupa yateguzaga b’i Goma ko agiye kuhakorera igitaramo, bamuhaye urw’amenyo kubera igiciro gihanitse mu gihe imibereho muri uyu mujyi ikomeje kugorana bitewe n’intambara iwukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *