DRC: Perezida Tshisekedi yasuye mu bitaro abaherutse gukomerekera mu myigaragambyo

Benshi bakomerekeye mu myigaragambyo yari yateguwe n’abanyapolitike batavugwa rumwe n’Ubutegetsi ba DRC kuwa gatandatu washize mu Mujyi wa Kinshasa basuwe mu bitaro n’umukuru w’icyo gihugu Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Iyi myigaragambyo yari yitabiriwe n’abanyapolitiki barimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Denis Sesanga cyo kimwe na Matata Ponyo bose bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kinshasa bwari bwatanze uburenganzira bw’uko iyi myigarambyo iba, gusa kuva mu masaha y’igitondo cyo ku wa Gatandatu humvikanye amasasu menshi yarashwe na Polisi n’igisirikare mu bice bitandukanye byari byateguwemo iyo myigaragambyo ari nako batugota mu rwego rwo kuyiburazamo.

Umunsi wose Polisi yiriwe irwanya n’abashakaga kwigaragambya yifashishije ibiboko, ibyuka biryana mu maso ndetse n’amasasu; ibyatumye abatari bake babikomerekeramo.

Aba bakomeretse bakirwariye kwa muganga ni bo Tshisekedi yasuye mu bitaro kuri uyu wa Mbere.

Mubasuwe na Perezida Tshisekedi harimo n’umwana witwa Roger Masasu wagaragaye mu mashusho ahondagurwa ndetse anicwa urubozo n’abapolisi ba Congo.

Tshisekedi yagiye kwihanganisha bariya baturage mu gihe abatavuga rumwe na we bamushinja kuba nyirabayazana wa ruriya rugomo bakorewe bo n’abayoboke babo.

Guverinoma ya Congo yatangaje ko uretse abaturage bakomeretse hari n’abapolisi 26 bakomerekeye muri iriya myigaragambyo, barimo batatu bakomeretse mu buryo bukomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *