Goma: Abantu 8 biciwe mu modoka yaritwaye abagenzi abandi barakomeretswa

Kuri iki cyumweru tariki 18 Kanama 2024, mu Burasirazuba bwa RD Congo imodoka yaritwaye abagenzi yaminjweho amasasu n’abantu bataramenyekana umunani bahita bahasiga ubuzima.

Amakuru dukesha Rwandatribune iri mu gace ka Sake aho byabereye iravuga ko kuri uyu mugoroba byamenyekanye ko imodoka yari itwaye abagenzi n’imizigo yaguye mu gico cy’abagizi ba nabi bayiminjaho amasasu, abantu 8 bahita bahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Ubu bwicanyi bwabereye mu gace ka Luhonga mu ntera ya 12 Km ugana i Sake, abatangabuhamya bavuze ko imodoka yatewe n’abantu bataramenyekana babanje kwica uwari uyitwaye n’abantu 8 n’izindi nkomere zitamenywe umubare, abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Goma.

Ubu bwicanyi buza bwiyongera ku bundi buherutse kubera mu gace ka Kimoka hafi ya Sake kuri uyu wagatanu, umwe mu bayobozi bo mu gace ka Masisi utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko ubu bwicanyi buri gukorwa n’urubyiruko rwiyise Wazalendo, rugamije kwambura abaturage utwabo uyu muyobozi akaba asaba Leta kugira icyo yakora kugira ngo ubu bwicanyi buhagarikwe n’abo baturage bamburwe ibikoresho birimo n’imbunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *