Munyangaju Aurore yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye Nyirishema Richard

Uwahoze ari Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yahererekanyije ububasha na Minisitiri mushya Nyirishema Richard wamusimbuye kuri izo nshingano.

Tariki 16 Kanama 2024, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma Abaminisitiri 21 n’Abayobozi ba Leta 9 muri za minisiteri zitandukanye.

Nyirishema Richard wari Visi Perezida mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda yagizwe Minisitiri wa Siporo,aho yasimbuye Munyangaju Aurore Mimosa.

Umuhango wo guhererekanya ububasha wabereye ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo, kuri uyu wa 20 Kanama 2024, witabirwa n’abandi bayobozi b’amashyirahamwe b’imikino itandukanye.

Nyirishema Richard yari amaze imyaka 12 ari Visi Perezida mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ushinzwe amarushanwa n’Ikipe y’Igihugu yagezemo 2016.

Nyirishema Richard wagizwe Minisitiri wa Siporo mushya arikumwe na Munyangaju Aurore yasimbuye kuri uwo mwanya
Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard
Abayobozi bahagarariye za Federasiyo bari bitabiriye uwo muhango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *