Perezida Kagame witabiriye yubile y’imyaka 50 y’Ubwigenge bwa Bahamas yakiriwe kumeza-AMAFOTO

Igihugu cya Bahamas cy’izihije yubile y’imyaka 50 kibonye ubwigenge, aho umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye uwo muhango.

Mu birori by’umusangiro byabaye ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 7 Nyakanga 2023, byitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri iki gihugu kibarizwa muri birwa bya Karayibe, aho bakiriewe kumeza nk’uko bisanzwe bikorwa mu guha icyubahiro abakuru b’ibihugu.

Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Minisitiri w’Intebe Davis

Kuri uwo mugoroba Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu cya Bahamas Philip Davis warikumwe n’umugore we Madamu Anne Marie Davis mu birori byabereye i Nassau.

Yubile y’Ubwigenge ubusanzwe yizihizwa tariki 10 Nyakanga, ahateganyijwe kubera ibirori bikomeye muri icyo gihugu cyabonye ubwigenge nyuma yo kwigobotora ingoma y’Abongereza mu 1973 aho cyitwaga mbere Baha Mar.

Muri ibi birori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 y’Ubwigenge byitabiriwe n’umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland.

Perezida Kagame amaze iminsi mu ruzinduko mu bihugu bya Karayibe, aho aheruka kwitabira inama ya 45 y’abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu byo muri Karayibe (Caribbean), umuryango uzwi nka CARICOM.

Igihugu cya Bahamas kibarizwa mu muryango wa Commonwealth, uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *