Rayon Sports kubona amanota atatu mbumbe muri shampiyona bikomeje kuba ingume

Ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa kabiri muri shampiyona yongeye gutsikira banganya n’ikipe ya Amagaju Fc ibitego 2-2.

Iy’ikipe yambara umweru n’ubururu yari yakiriye ikipe ya Amagaju Fc y’i Nyamagabe kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo mu mukino watangiye ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa (15h00′).

Rayon Sports yari ifite abakinnyi bayo bose, niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 44′ mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka, igitego cyatsinzwe na Nsabimana Aimable.

Ni igitego yatsinze ku mupira mwiza yarahawe na Muhire Kevin agahita atereka ku mutwe kiba kiranyoye.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka Rayon Sports iyoboye n’igitego cyayo 1-0 bwa Amagaju Fc.

Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri ubona n’ubundi ishaka igitego kindi ariko Amagaju Fc ikomeza kwihagararaho ariko nayo igenda igera ku izamu igahusha.

Byageze ku munota wa 70′ Rashid Napoli abona igitego cy’ikipe ya Amagaju Fc, umukino urangira gutyo.

Rayon Sports kubona amanota atatu mbumbe muri shampiyona bikomeje kugorana kuko n’umukino w’umunsi wa mbere ufungura shampiyona yanganyirije 0-0 i Rubavu mu mukino bakinaga n’ikipe ya Marine Fc.

Nsabimana Aimable yishimira igitego yatsindiye ikipe ye ya Rayon Sports
Umukino ntiwari woroshye ku mpande zombi
Rayon Sports ntirabona amanota atatu mbumbe muri shampiyona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *