Minisitiri w’Uburezi Gaspard yasobanuye uko abanyeshuri bahawe kwiga amasomo kandi barayatsinzwe

Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard, yatangaje ko abanyeshuri batsinze neza kurusha abandi babaha ibigo basabye ndetse ko ku banyeshuri biga mu mashuri abegereye hari inama zikorwa ku Karere bagaha abanyeshuri ibyo bashoboye kwiga.

Iyi Minisiteri y’Uburezi yavuze ko abanyeshuri bahitiwemo kwiga amasomo badashoboye bashobora guhindura bakiga ibyo bashaka.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko abanyeshuri bahabwa amahirwe yo guhitamo aho baziga n’ibyo baziga, aho bashobora guhitamo kwiga baba mu kigo (Boarding School), bataha (day school) cyangwa amashuri y’imyuga(TVET).

Mu kiganiro na Radio Rwanda, yongeyeho ko iyo bamaze gukosora abanyeshuri bahitamo aho baziga n’ibyo baziga babikora mu byiciro bibiri.

Icyiciro cya mbere habanza kurebwa aho abanyeshuri bakoze neza kurusha abandi bahisemo bwa mbere bakaba ari ho boherezwa.

Ati: “Tubanza kureba abanyeshuri bakoze neza kurusha abandi aho bahisemo bwa mbere, tukareba n’uko barushanyijwe hanyuma buri munyeshuri agahabwa amahirwe.”

Yongeyeho ko hari urundi rwego rwa kabiri bakorera ku Turere cyangwa ku mashuri ari na ho abanyeshuri baba basabiye kwiga mu mashuri abegereye bahitiramo ibyo bashoboye.

Ati: ”Iyo bageze kuri ayo mashuri cyangwa ku Turere baricara, ari abanyeshuri, abarimu, ababyeyi n’abayobozi b’amashuri, bakareba icyo umwana ashoboye kwiga bakaba bamufasha kugihindura.”

Yatagaje ibyo nyuma y’uko ku wa 27 Kanama MINEDUC itangaje uko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye.

Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza batsinze ku kigero cya 96,8% mu gihe mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye abangana na 143 227, abatsinze ari 134 245 bangana 93,8%.

Muri aba batsinze abagera ku 65 159 ni bo baziga baba mu bigo, mu gihe abandi 71 893 baziga bataha.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), buherutse gutangaza ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uzatangira tariki ya 09 Nzeri 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *