Umutoza wa Kiyovu Sports yashinje abakinnyi be ubunebwe

Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Bimfubusa Josilin yavuze ko ahangayikishijwe n’uko abakinnyi be bafite imbaraga nke z’umubiri ibintu bishobora ku mugoroba mu mikino ya Shampiyona itaha.

Nyuma yo gutsinda ikipe AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa Shampiyona y’u Rwanda 2024-25 kuri Kigali Pele Stadium, umutoza wa Kiyovu Sports, Bipfubusa afite impungenge zabakinnyi badafite imbaraga zihagije.

Uyu mutoza ukomoka mu Burundi yavuze ko benshi mu bakinnyi be batameze neza ku bijyanye nimbaraga z’umubiri.

Abakinnyi nka Ernest Sugira, Cédric Amissi, Jospin Nshimirimana, ni bamwe mu bakinnyi binjiye muri Kiyovu Sports mu gihe cy’isoko ry’igura n’igurisha ndetse bakaba bamwe mubafite ibibazo byo kongera imbaraga z’umubiri.

Umutoza wa Kiyovu Sports yagize icyo avuga .

Yagize ati “Twabonye amanota atatu ku mukino ubanza ariko mvugishije ukuri, hari abakinnyi bamwe nabamwe bakeneye kungera imyitozo kandi tuzakomeza kubafasha bajye ku rwego rwiza”.

Mu rwego rwo kongera imbaraga z’abakinnyi ba Kiyovu Sports umutoza Bipfubusa, yajyanye abakinnyi be mu Karere ka Ngoma aho bazakorera imyitozo bitegura imikino izakurikiraho ya Shampiyona nyuma y’imikino ibiri y’Ikipe y’Igihugu.

Mu mikino ya Shampiyona, Kiyovu Sports izagaruka ikina na Police FC kuri Kigali Pele Stadium tariki 26 Nzeri 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *