Umuhanzi Yago yahungiye muri Uganda

Umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat yahungiye mu gihugu cya Uganda, nyuma yo kuvuga ko hari abashatse kumwivugana.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 29 Kanama 2024, Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Yago Pon Dat yatangaje ko yamaze guhunga igihugu kubera abantu bagerageje kumwica mu bihe byatambutse.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yise ibaruwa ngufi Yago yagize ati “Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka 4 ishize, nkataka arko ntawanyumvise numwe. Umutima wanjye urababaye cyane arko numpamagara nzitaba, kuko Data yaragukoreye, Mama arakubyarira. Uganda ndabasabye munyakire.”

Uyu muhanzi ubifatanya n’Ubunyamakuru amaze iminsi avuga ko hari abantu bagiye bashaka kumwica, ibintu bimaze ngo isaga ine.

Yago kandi yagiye agirana ibibazo bitandukanye n’abanyamakuru bakora mu gisate cy’imyidagaduro, aho yagiye avuga ko bagenda bamuvugavuga ibintu we yagiye atakunze ndetse ko azabarwanya igihe cyose.

Yago yavuze ko yahungiye mu gihugu cya Uganda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *