Indirimbo ‘Sikosa’ yagaruwe ku rubuga rwa YouTube

Indirimbo ‘Sikosa’ y’umuhanzi Kevin Kade, The Ben na Element Eléeeh yamaze kugarurwa ku rubuga rwa YouTube nyuma y’uko yari yasibwe.

Kuwa Kane tariki 29 Kanama 2024, nibwo indirimbo ‘Sikosa’ y’umuhanzi Kevin Kade yahurijemo abarimo The Ben na Element Eléeeh wayikoze yasibwe.

Ni indirimbo nshya yarimaze iminsi mike itageze no mu cyumweru igeze hanze, aho yakiriwe mu buryo bwiza ku bakunzi b’aba bahanzi uko ari batatu ikaba yarimaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri urwo rubuga rwa YouTube.

Ushinzwe kureberera ibikorwa bya Kevin Kade, Muhizi Serge yari yatangaje ko uwari wibye iyo yayishyize kuri YouTube anyuze kuri sosiyete isanzwe ifasha abahanzi gusakaza ibihangano byabo ku mbuga zibigurisha ‘One rpm’, gusa icyo gihe bahise batangira ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi sosiyete ku buryo indirimbo yahita igarurwa.

Nyuma yo kugirana ibiganiro indirimbo iyi sosiyete yaje gusanga indirimbo ‘Sikosa’ ari igihangano cy’umwimerere cy’umuhanzi Kevin Kade.

Kuri ubu iyi ndirimbo ‘Sikosa’ yamaze kugarurwa ku rubuga rwa YouTube channel y’umuhanzi Kevin Kade ndetse kugeza kuri ubu abantu miliyoni 1 na 200 bamaze kuyireba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *