Rayon Sports na Al Hilal Benghazi bemeranyije igihe naho imikino izabera

Nk’uko byagarajwe ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Rayon Sports mu nama yahuje impande zombi n’ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya bemeranyije ku matariki umukino uzaberaho.

Mbere y’iyi nama, amakipe yombi yari yahuye yemeza ko yakina imikino yombi tariki ya 30 Nzeri ubanza hanyuma uwo kwishyura ugakinwa tariki ya 07 Ukwakira 2023 gusa CAF yababwiye ko bakwigize imbere amatariki kuko tariki 05 Ukwakira hagomba kuba hamenyekanye ikipe zageze mu matsinda ya CAF confederation Cup.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yabwiye abanyamakuru ko impande zombi zumvikanye igihe amakipe yombi azakinira nyuma y’ibiganiro byiza bagiranye.

Uwayezu yagize ati “Twatanze ubundi buryo bushoboka ko imikino yahinduka umukino wagombaga kuba kuwa 30 Nzeri washyirwa kuwa 23 Nzeri ariwo Al Hilal yazakira. Azaba ari kuwa Gatandatu noneho umukino wo kwishyura wari kuzaba kuwa 7 Ukwakira ikaba kuwa 30 Nzeri ariwo Rayon Sports izakira.”

Nibwo buryo twabahaye, nta cyemezo gifatwa kuko n’ibyifuzo twatangaga CAF niyo ifata icyemezo cya nyuma. Ubu rero bagiye kureba ibishoboka, urugendo rwashoboka, niba biboroheye, baraza kutubwira hanyuma tubigeze kuri CAF. Turacyari hano, tugomba kuhava ari uko icyemezo cya CAF cyasohotse.”

Ikipe ya Rayon Sports igiye kuba ikorera imyitozo i Benghazi kugeza kuwa Gatandatu ari nabwo izagaruka mu Rwanda.

Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi ubanza ushobora kuba ku ya 23 Nzeri uwo kwishyura ukaba 30 Nzeri 2023.

Kuko mbere ya Tariki ya 05 Ukwakira 2023 hazaba hamaze kumenyekana amakipe azakina amatsinda ya CAF Confederation Cup.

Imikino yose iteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *