Imyaka 3 irashize, Umuraperi Jay Polly yitabye Imana

Umuraperi warukunzwe ku rwego rukomeye mu muziki w’u Rwanda Jay Polly yitabye Imana ku myaka 33.

Byari kuwa Kane tariki 2 Nzeri 2021, ubwo Tuyishime Joshua AKA Jay Polly yitabaga Imana aguye mu bitaro bya Muhima mu rukerera azize uburwayi.

Uyu muraperi wubatse izina kubera imiririmbire ye rimwe yagiraga ubutumwa bw’ihari yagiye gupfa ariko yari amaze igihe akurikiranwa mu butabera kubera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Jay Polly warumaze gukatirwa gufungwa iminsi 30 ubwo ubushinjacyaha bwari bukiri mu iperereza, yari yahawe itariki azaburaniraho urubanza mu mizi.

Mu mwaka 2019, uyu muraperi wari wubatse izina muri Hip Hop, yasohotse muri gereza ya Mageragere yaramazemo amezi atanu, nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwari rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akamukura amenyo. Icyaha yari yakoze mu kwezi kwa Kanama (8) mu mwaka 2018.

Mu mwaka wa 2014, Jay Polly yabaye umwe mu bahanzi icumi bitabiriye amarushanwa ya PGGSS4, aho yagiye agararizwa urukundo rwinshi kubera ibihangano bye byakoraga benshi ku mutima.

Kuwa 30 Nyakanga 2014, ubwo hasojwe irushanwa rya PGGSS4 byarangiye Jay Polly aryegukanye ahabwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, avukira i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Nyakwigendera Jay Polly yitabye Imana asize abana babiri yabyaranye na Uwimbabazi Shariffa waruzwi nk’umugore we n’ubwo batari barasezeranye mu mategeko.

Jay Polly yafatwaga nk’umuraperi waruyoboye injyana ya Hip Hop mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *