Amavubi yihagazeho imbere ya Libya mu gutangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2025
Umukino wa mbere utangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cya 2025, wahuje u Rwanda rwakiriwe na Libya i Tripoli warangiye amakipe yombi agabanye amanota ku gitego 1-1 mu itsinda D.
Ni umukino wabereye kuri Sitade yitirimwe tariki 11 Kamena mu mujyi wa Tripoli muri Libya.
Ikipe ya Libya yari imbere y’abafana bayo batari benshi mu gihe umukino watangiraga, yatangiye ishaka igitego hakiri kare ariko abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda bakomeza kwitwara neza.
Ku munota wa 16 w’igice cya mbere, ikipe y’igihugu ya Libya yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Subhi Mabrouk Al-Dhawi nyuma y’uko ba myugariro bagize uburangare.
Amavubi yatangiye gushaka uko yakwishyura igitego binyuze ku bakinnyi baca kumpande bataka izamu ariko abakinnyi ba Libya bakomeza kubabera ibamba.
Igice cya mbere ubwo cyaburaga iminota itanu ngo cyirangira umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Frank Spittler yakoze impinduka zatunguranye, akuramo Kwizera jojea wari wabonye ko atari gukina nk’uko asanzwe akina yinjiza Samuel Guelette.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Libya iyoboye n’igitego 1-0 bw’u Rwanda.
Igice cya kabiri Amavubi yatangiye neza hakiri kare babona igitego cyo kwishyura ku munota wa 47, cyatsinzwe na rutahizamu Nshuti Innocent.
Ikipe y’Igihugu ya Libya yakomeje gushaka igitego cya kabiri nk’ikipe yari murugo imbere y’abafana ariko u Rwanda rukomeza kurinda izamu neza kugeza mu minota 10 ya nyuma.
Mu mpinduka umutoza w’ikipe y’u Rwanda Frank yakoze, yakuyemo Rubanguka Steve, yinjiza Mugisha B, ndetse akuramo Mugisha Gilbert, yinjiza Mugisha D.
Umukino warangiye ari igitego 1-1, u Rwanda rubona inota rya mbere imbere ya Libya, mu mukino wa mbere wo gusha itike y’igikombe cy’Afurika 2025.
Umukino wa kabiri u Rwanda ruzakira ikipe y’igihugu ya Nigeria tariki 10 Nzeri kuri Sitade Amahoro.
Dore abakinnyi 11 umutoza w’ikipe y’Igihugu Frank Spittler yari yahisemo kubanza mu kibuga: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Kwizzera Jojea, Rubanguka Steven, Bizimana Djihad, Nshuti Innocent, Muhire Kevin, na Mugisha Bonheur.