Bobi Wine yarusimbutse nyuma yo kuraswa
Kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024, umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi ’Bobi Wine’ utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yarusimbutse nyuma yo kuraswa na Polisi ya Uganda.
Umufasha wihariye mu kazi w’umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda Bobi Wine yabwiye itangazamakuru ko uwo munyapolitike yakomeretse ku kuguru mu guhangana kwe n’umupolisi w’umugabo wo muri Uganda wambaye imyenda y’akazi.
Najja Ssenyonjo yavuze ko uwo muhanzi wo mu njyana y’umuziki wa pop wahindutse umunyapolitike bitekerezwa ko yarashwe kandi ko arimo kuvurirwa ku bitaro bya Nsambya byo mu murwa mukuru Kampala.
Yavuze ko ibyo byabaye ubwo Bobi Wine – ubundi izina rye ry’ukuri ritari iry’ubuhanzi ni Robert Kyagulanyi Ssentamu – yari ari mu nzira agiye gusura abanyamategeko be mu gace ka Bulindo, kari mu ntera ya kilometero hafi 20 mu majyaruguru ya Kampala.
Mu itangazo yasohoye, polisi yavuze ko abapolisi bakuru bari bahari bamenyesheje ko uwo munyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi yatsitaye ubwo yinjiraga mu modoka ye.
Iryo tangazo ryongeyeho ko hazakorwa iperereza kugira ngo uko byagenze bisobanuke.
Konti yo ku rubuga nkoranyambaga rwa X ya Bobi Wine, umukuru w’ishyaka NUP (National Unity Platform), ni yo yatangaje bwa mbere iyo nkuru, igira iti: “@HEBobiwine yarashwe mu kuguru na polisi i Bulindo.”
Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga n’umunyamakuru Solomon Serwanjja, wari uri aho byabereye, yerekana uwo munyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi w’imyaka 42 arandaswe akurwa mu nyubako arimo kuva amaraso aho yakomeretse ku murundi wo ku kuguru kw’ibumoso.
Ssenyonjo yabwiye BBC ati: “Twumvise gusa urusaku rw’amasasu muri uko kugundagurana, rero abaganga ni bo bo kwemeza [uko byagenze] ariko kuri ubu bitekerezwa ko ari isasu.”
Polisi ivuga ko Bobi Wine yari yitabiriye igikorwa i Bulindo nuko nyuma yaho “we n’itsinda rye bava mu modoka zabo batangira umutambagiro kugeza mu mujyi wa Bulindo.
“Ariko polisi yabagiriye inama yo kutabikora. Nubwo yabagiriye iyo nama, [Bobi Wine] yatsimbaraye ku kubikora… afunga umuhanda, bituma polisi ibijyamo mu kubuza uwo mutambagiro.
“Mu bushyamirane bwakurikiyeho, bivugwa ko yagize ibikomere,” nkuko iryo tangazo ribivuga.
Bobi Wine yatowe bwa mbere nka depite mu nteko ishingamategeko ya Uganda mu mwaka wa 2017, ndetse yahatanye na Perezida Yoweri Museveni mu matora yo mu mwaka wa 2021, yaranzwemo itoteza rikozwe na leta.
Arakunzwe cyane mu rubyiruko ndetse yatawe muri yombi – aranakubitwa – inshuro nyinshi.
Abashinzwe umutekano muri Uganda bafite amateka maremare yo gukurikirana abatavuga rumwe muri politike na Perezida Museveni, umaze imyaka 38 ku butegetsi.