Umuraperi Rich Homie Quan yitabye Imana ku myaka 34

Umuraperi w’umunyamerika Rich Homie Quan yitabye Imana aguye mu rugo we ku myaka 34.

Dequantes Lamar wamamaye nka Rich Homie Quan yaramaze kwandika izina rikomeye mu njyana ya Hip Hop ni umwe mu bamenyakanye cyane mu ndirimbo Flex (oh oh oh) yaciye ibintu hanze aha.

Nk’uko amakuru yemejwe na TMZ avuga ko uyu muraperi yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2024, aguye mu rugo, aho yaratuye i Atlanta bikaba bikekwa ko yaba yazize kunywa ibiyobyabwenge byinshi.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ahabugenewe mu gace ka Fulton nk’uko byemejwe n’umuryango we.

Umuryango we wagaragaje akababaro kabo, bavuga ko “bashenguwe umutima n’urupfu rw’amayobera ” kubera urupfu rwe rwaje rutunguranye. Nta mpamvu y’urupfu yigeze ivugwa, kandi umuryango urimo gushakisha intandaro y’urwo rupfu.

Rich Homie Quan yamenyekanye bwa mbere muri 2013 mu ndirimbo nka ‘Type of Way’, yahise ituma akorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bakomeye b’i Atlanta, barimo Young Thug, 2 Chainz, na Jacquees. Yabaye kandi mu mushinga wa Cash Money Records, Rich Gang.

Rich Homie Quan mu kiganiro aherutse kugira yagaragaje ko ahangayikishijwe na Hip Hop, aho yavuze ko yamaze guta umurongo n’umwimerere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *