Mike Pence wahoze yungirije Donald Trump arashaka kuba Perezida wa Amerika

Uwahoze ari Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Mike Pence yatanze impapuro zo kuba ashaka kwiyamamaza mu matora y’umwaka utaha 2024.

Pence wabaye visi perezida ku nshuro ya 48 azaba ahanganye kuri uwo mwanya n’uwo yari yungirije ku ntebe y’umukuru w’Igihugu Donald Trump, nyuma y’imyaka ibiri gusa igihe bamaze muri White House kirangiye yakurikiwe n’imyivumbagatanyo yabereye muri Capitol ya Amerika, Pence yahungishije ubuzima bwe.

Ku wa mbere, tariki ya 5 Kamena, yashyikirije komisiyo ishinzwe amatora muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yatanze kandidatire ye yo kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Biteganijwe ko uwahoze ari visi perezida azatangiza kwiyamamaza kwe mu ijambo azatangira i Iowa ku wa gatatu.

Mike Pence yatanze impapuro zo kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika

Leta ya The Hawkeye bivugwa ko ariho yitezwe gutangirira urugendo rwo kwiyamamaza, Pence byitezwe ko azagenda asurahafi  zimwe muri leta zitandukanye buri cyumweru.

Biteganijwe ko azashyira ingufu nyinshi mu kwiyambaza mu bavugabutumwa ko bamutora, umuryangousanzwe ufite umubare munini w’abatora muri leta kandi akaba ashobora kubiyambaza nk’umwe mu bagize uwo muryango w’abakristo ba bavugabutumwa.

Mu kiganiro yatanze mu ntangiriro z’uyu mwaka kuri CBS News yagiye abivuga asubira inshuro zirenze imwe ko adateze kuzahangana na Perezida Trump nimba nawe yaratanze kandidatire ye yo kuba umukuru w’igihugu. Ahubwo yavuze ko atekereza ko hakwiriye kuba habaho impinduka z’ubuyobozi zitandukanye.

Pence yinjiye mu mubare w’abandi bakandida bazwi cyane bo mu ishyaka ryaba Repubulike barimo guverineri wa Florida, Ron DeSantis, Senateri Tim Scott n’uwahoze ari guverineri Nikki Haley.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *