Juno Kizigenza umutima w’urukundo wanze kuva kuri Ariel Wayz

Juno Kizigenza wigeze kuvugwa mu rukundo n’umuhanzikazi Ariel Wayz bongeye kusa naho bongera gushotorana mu magambo y’urukundo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024, ni bwo umuhanzi Ariel Wayz yagize isabukuru y’amavuko, aho mu bamwifurije isabukuru nziza harimo na Juno Kizigenza bigeze kunyurana mu munyenga w’urukundo.

Juno Kizigenza agatima k’urukundo kamwanze mu munda abinyuza ku mbuga nkoranyambaga ze amwifurije isabukuru nziza ndetse ashyiraho amashushusho bari kumwe yongeraho n’indirimbo igira iti: “Ninjye nawe tujyanye“.

Aba bahanzi bombi bigeze kuvugwa mu rukundo ibintu nabo biyemereye, ariko nyuma baje gutangaza ko babivuyemo.

Juno Kizigenza yashudikanye mu rukundo na Ariel Wayz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *