Umuhanzikazi Marina yatangaje ko ababajwe n’abakomeje kumubika ari muzima
Umuhanzikazi Marina Deborah wamamaye nka Marina mu muziki Nyarwanda yavuze ko ababajwe cyane n’abantu batangaje ko yitabye Imana kandi ari muzima, bityo asaba abantu kudakwirakwiza ibihuha.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 abinyujije ku rukuta rwe rwa Instgaram, Marina yatangaje ko ababajwe n’abantu bavuze ko yitabye Imana ndetse umurambo we ukaba uri CHUK.
Mu butumwa bwe, yavuze ko n’ubwo abantu bakunda abapfu, ariko batagakwiye kumwifuriza kwitaba Imana, ndetse ko ibyo bikabije bakwiriye kubihagarika.
Ati ”Mureke kubeshya ko napfuye kuko ndi muzima pe, kandi ibi birakabije. Ndabizi mukunda abapfu, ariko murekere. Ngo umurambo wanjye ugeze CHUK, ndabasabye mureke kubeshya.”
Marina anyomoje aya makuru, nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi yarwaye Marariya i Abuja muri Nigeria ubwo yari yagiye mu bikorwa bya muzika. Akaba yari yageze muri Nigeria avuye muri Ghana.
Abenshi bahise batangira gukwirakwizwa hirya no hino amakuru y’ibihuha bavuga ko batamenye andi makuru y’uyu muhanzikazi ku buryo bamwe batatinye no kuvuga ko yamaze kwitaba Imana.