Israel yakomeje intambara yeruye ku mutwe wa Hezbollah

Nyuma yaho Amerika n’ibindi bihugu by’Uburayi bisabye agahenge mu ntambara Israel ikomeje kurwanamo n’umutwe wa Hezbollah, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yabwiye igisirikare cy’iki gihugu gukomeza kurwanya n’ingufu zose umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah.

Minisiteri y’ubuzima ya Liban yavuze ko ku wa Kane byibuze abantu 92 baguye mu bitero by’indege bya Israel mu gihe abandi magana bamaze kwicwa kuva ibitero byafata intera ku wa Mbere.

Hezbollah yemeje ko igitero cy’indege cyagabwe ku nyubako y’igorofa mu majyepfo ya Beirut cyahitanye umuyobozi w’ishami ry’indege zitagira abapilote, Mohammad Surur.

Ubwoba bw’intambara yeruye hagati ya Israel na Hezbollah buri hejuru, nyuma yo kwiyongera gukabije kw’ibitero bya Israel muri Liban kuva ku wa Mbere nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Kwiyongera kw’amakimbirane kwatumye itsinda ry’ibihugu 12 birimo Amerika, u Bwongereza n’Ubumwe bw’u Burayi risaba agahenge k’ibyumweru bitatu hagati ya Israel na Hezbollah ku wa Gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *